ISHYAKA RY’UBWISUNGANE BUGAMIJE ITERAMBERE

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere <P.S.P> > mu rwego rw’inkunga Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki rigenera amashyaka arigize, ryateguye amhugurwa y’Iminsi ibiri ku va 01-02/12/2012 yagenewe urubyiruko rwa PSP.
Aya mahugurwa akaba yarashingiye ku ngingo eshatu.

a) Kunoza imikorere na Porogaramu politiki y’Umutwe wa politiki

b) Iterambere ry’Umuryango nyarwanda.

c) Urubyiruko mukwihangira imirimo

d) Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyozi n’Itangwa rya Serivise nziza
ITANGWA RY’IBIGANIRO

Nkuko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’Amahugurwa, kumunsi wa mbere hatanzwe biganiro bikurikira:

➢ Ikiganiro cyambere cya tanzwe na Vice-Perezida 1er NSENGIYUMVA Isidore cyerekeranye no kunoza imikorere na porogaramu politiki y’umutwe wa politiki, aha yasobanuriye imikorere na intego za PSP, abashishikariza kujya bakurikira ibikorwa ishyaka PSP ritegura muburyo bwo kwiyubaka no kurushirizaho kumenya imikorere na porogaramu bya PSP ndeste abashikiriza za Depliant zikubiyemwo amahame ya PSP

➢ Kumunsi wambere nanone Madame Kanyange Phoebe Perezida w’Ishyaka PSP yatanze ikiganiro : Urubyiruko mukwihanganira imirimo ; Yabwiye urubyiruko rwa PSP ko igishoro cyambere ari umutwe wabo. Yavuze ko igishoro cya mbere ari mu mutwe kuba uriho kandi uri muzima, ubasha gutekereza neza, nturebe hafi ahubwo ugaharanira kwiyubakira iterambere ryawe.

Yakomeje muri aya magambo “Ntitukiri mu gihe cya kera umuntu yarangizaga kwiga ahita abona akazi. Ubu kwiga bizajya bifasha umuntu gufunguka mu mutwe, agatekereza icyamuteza imbere ndetse agateza imbere n’igihugu, adategereje akazi gusa”

➢ kumunsi wa kabiri na RUTIKANGA Justin muri iki kiganiro yasobanuriye abitabiriye amahugurwa Serivise nziza icyo aricyo na kamaro kayo yaboneyeho kubasobanurira itangwa rya serivise nziza mu mirimo yacyu dukora yaburi munsi ndetse no mugihugu cyacu cy’Urwanda ashishikariza abitabiriye amahugurwa kujya batanga serivise nziza mukazi kabo kaburi munsi bakora,kugira ngo banoze iterambere ryihuse mugihugu cyacu

➢ Ikiganiro cy ‘akane cyatanzwe na NDAYISHIMIYE Alphonse cyerekeranye n,Iterambere ry’Umuryango nyarwanda ; muriki kiganiro basobanuriwe ko iterambera ribwirizwa gutangirira mungo iwabo kugira ngo indangagaciro nyarwanda zikomeze kubumbatirwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuryango nyarwanda bishingiye ku mihigo. Yakomeje ababwira ko buri rugo mu rwego rwo kureba uko ibyo rwiyemeje rwabigezeho mu rwego rw’imihigo. zinyuranye ko harimo iterambere ry’Umuryango nyarwanda. Ibiganiro byose byarangiye abayoboke babonye ubumenyi n’Impanuro zitandukanye, kubiganiro byose byatanzwe muri iyo minsi ibiri.